Boneza uko werekwa ibikubiyemo byo kuri Facebook hashingiwe ku bikorwa byawe byo mu bindi bigo

Gukoporora ihuza
Ubufasha bwa porogaramu ya Android
Ubufasha bwo kuri mudasobwa
Ubufasha bwa porogaramu ya iPad
Ubufasha bwa porogaramu ya iPhone
Ubufasha bwa mushakisha igendanwa
Ubufasha bwa porogaramu ya Facebook Lite
Turi kwimura abantu buhoro buhoro tuberekeza kuri Konti za Meta. Ushobora kubona Isangano rya za konti cyangwa amagenamiterere ya Konti ya Meta nk’ahantu ho gucungira amagenamiterere ya konti yawe.

Niba uri mu Karere k'u Burayi cyangwa mu Bwongereza, amahitamo y’ibyamamaza yawe aratandukanye. Menya ibindi byerekeye amahitamo y’ibyamamaza yawe.

Ugomba kuba winjiye kuri Facebook kugira ngo ugere ku byamamaza byatoranyijwe.
Kugira ngo tukwereke ibyamamaza bifite akamaro kurushaho, twakira tukanakoresha amakuru abamamaza n’abandi bafatanyabikorwa baduha yerekeranye n'ibikorwa ukorera ku mbuga na porogaramu byabo, ndetse na bimwe mu bikorwa byawe byo hanze ya interineti nko kugura. Urugero: Dushobora kukwereka icyamamaza cy’ishati hashingiwe ku kuba wasuye urubuga rw’imyenda.
Ushobora guhitamo niba twakoresha aya makuru mu kukwereka ibyamamaza uboneza Amakuru yerekeranye n’ibikorwa yawe ku igenamiterere ry'abafatanyabikorwa b’ibyamamaza mu Byamamaza byatoranyijwe byawe.
Ibyamamaza byatoranyijwe nta ngaruka bizajya bigira ku birebana no kuba ibigo bishobora gukoresha amakuru mu kukoherereza ubutumwa bw'imenyekanishabicuruzwa. Niba udashaka kujya ubona ubutumwa bw'imenyekanishabicuruzwa bwoherejwe n'ikigo, ushobora kubukumirira mu kiganiro mu buryo butaziguye.

Kugira ngo urebe unahindure iri genamiterere mu Isangano rya za konti:

  1. Kanda ishusho y'umwirondoro yawe hejuru iburyo kuri Facebook.
  2. Hitamo Amagenamiterere & ubuzima bwite, maze ukande Amagenamiterere.
  3. Kanda Isangano rya za konti, maze ukande Ibyamamaza byatoranyijwe.
  4. Kanda Amagenamiterere y’icyamamaza.
  5. Kanda Amakuru yerekeranye n’ibikorwa atangwa n’abafatanyabikorwa mu byamamaza.
  6. Kanda Gusuzuma igenamiterere.
  7. Hitamo niba dushobora kukwereka ibyamamaza bishingiye ku bikorwa ukorera ku bafatanyabikorwa b’ibyamamaza.
Icyitonderwa: Ntabwo ari ko buri wese abasha kugera kuri iri genamiterere mu Isangano rya za konti kuri ubu. Aya mabwiriza natagukundira, ugerageze kuvugurura porogaramu yawe cyangwa ujye kuri accountscenter.facebook.com kuri mushakisha y’urubuga yawe.
Menya ibindi byerekeye impamvu ushobora kuba uri kubona icyamamaza cyihariye.
Icyitonderwa: Uzajya usabwa kwemeza amahitamo yawe ari uko ugize icyo uhindura ku makuru yerekeranye n'ibikorwa byawe ku igenamiterere ry'abafatanyabikorwa mu byamamaza.

Amakuru yerekeranye n ’ibikorwa yo mu bafatanyabikorwa b’ibyamamaza

Iri genamiterere rigenzura niba dushobora kukwereka ibyamamaza bifite akamaro kuri Facebook hashingiwe ku makuru yerekeranye n’ibikorwa yo mu bafatanyabikorwa b'ibyamamaza. Iyo ufunze iri genamiterere, ibyamamaza ubona bishobora kuba bigishingiye ku bikorwa ukorera ku rubuga rwacu. Binashobora kuba bishingiye ku makuru yo mu bikorwa by’ubucuruzi runaka byadusangije urutonde rw’abantu cyangwa ibikoresho, iyo twahujije umwirondoro wawe n’amakuru ari kuri urwo rutonde.
Amahitamo ukora mu Makuru y’ibikorwa ukorera mu igenamiterere ry’abafanyabikorwa mu byamamaza mukorana birakurikizwa kuri konti zawe zose kimwe no ku Isangano rya za konti.
Icyitonderwa: Ushobora kuba waragize imikoreshereze y’ibyamamaza itandukanye kuri konti yawe niba itongewe mu Isangano rya za konti rimwe.
Menya ibindi byerekeye amagenamiterere ushobora gucungira kuri konti zawe mu Isangano rya za konti.
Twubahiriza Amahame shingiro yo kwigenzura ku mimerere yo kwamamaza kuri interineti no kwitabira muri gahunda zo kwiyandukuza zashyizweho n'Ihuriro ry’ibyamamaza nyamibare, Ihuriro ry’ibyamamaza nyamibare ryo muri Kanada n’Itegeko ryerekeye kwigenzura mu nganda z'i Burayi ku birebana no kwamamaza bishingira ku makuru. Ushobora kwiyandukuza ku masosiyete yitabiriye yose unyuze kuri izi mbuga.

Yego
Oya

Other ways to get help

Chat with Meta AI support assistant
Resolve issues, make changes and get support in real time